This repository is an open-source app developed using Flutter. It's the author's personnal contribution to promote Rwandan culture and values using software. Improvements and suggestions are welcome.
A language spoken by Rwandan natives and nearby regions.
Ubuvanganzo nyarwanda harimo ibisigo, amazina y'inka, ibyivugo, ibisingizo ibihozo, imigani miremire, ibitekerezo, imigani migufi (imigenurano), inshoberamahanga, insigamigani, n'ibindi'
-
Ibisakuzo ni umukino wo mu magambo, ibibazo n'ibisubizo bihimbaza abakuru n'abato kandi birimo ubuhanga. Nkuko amateka y'ubuvanganzo nyarwanda abigaragaza, ibisakuzo nabyo byagiraga abahimbyi b'inzobere muri byo, bahoraga bacukumbura ijoro n'umunsi, kugirango barusheho kunoza no gukungahaza uwo mukino.
-
Ntibavuga - Bavuga cyangwa
Ikeshamvugo
ni ubuhanga bukoreshwa mu kuvuga no guhanga mu kinyarwanda. Iyo akaba ari imvugo inoze, yuje ikinyabupfura, ifite inganzo kandi ivugitse ku buryo bunoze. Ikeshamvugo ahanini, ni imvugo ikoreshwa mu guha agaciro umuntu uyu n'uyu cyangwa ikintu iki n'iki bitewe n'akamaro gifite mu muco w'Abanyarwanda, bityo hakirindwa gukoreshwa izina ryacyo mu buryo bukocamye. -
Imigani migufi ariyo bakunze kwita
Imigani y'imigenurano
irusha ibindi byose kuranga umuco rusange w'abanyarwanda. Ushaka kumenya uburezi n'uburere cyangwa imibanire y'abantu bya Kinyarwanda wabisangamo. Nkuko amateka y'ubuvanganzo nyarwanda abigaragaza, umugani n'ipfundo ry'amagambo atonze neza Gacamigani yakagiriyemo ihame ridutoza gukora iki cyangwa se kudakora kiriya. Mbese muri make umugani ni umwanzuro w'amarenga y'intekerezo. Umugani uvuga ukuri, ariko muri kamere yawo ntabwo wo uba ari ukuri. -
Umuntu aca amarenga ashaka kubwira uwo baziranye, icyo adashaka kubwira abamwumva bose.
Support me on Patreon.